-
Matayo 16:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Hanyuma Yesu ageze mu turere tw’i Kayisariya ya Filipo, abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?”+ 14 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko ari Yohana Umubatiza,+ abandi ngo ni Eliya,+ abandi bakavuga ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bahanuzi.” 15 Yesu na we arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?”
-