-
Mariko 8:27-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo. Nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 28 Baramubwira bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi bakavuga ko uri Eliya,+ abandi bakavuga ko uri umwe mu bahanuzi.” 29 Hanyuma arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”+
-
-
Luka 9:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nyuma y’ibyo, igihe yasengaga ari wenyine, abigishwa be bamusanga aho ari, arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 19 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, ariko abandi bo bavuga ko uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”+ 20 Nuko arababaza ati: “None se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo w’Imana.”+
-