-
Matayo 17:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati: 15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+ 16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.”
-
-
Mariko 9:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Umwe muri abo bantu aramusubiza ati: “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umudayimoni umubuza kuvuga.+ 18 Igihe cyose uwo mudayimoni amufashe, amutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi imbaraga zikamushiramo. Nabwiye abigishwa bawe ngo bamwirukane ariko byabananiye.”
-