-
Matayo 17:14-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati: 15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+ 16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.” 17 Yesu aravuga ati: “Bantu b’iki gihe b’abanyabyaha kandi batizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.”
-
-
Luka 9:38-42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Nuko umugabo umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngwino ufashe umuhungu wanjye, kuko ari we mwana wenyine ngira.+ 39 Hari umudayimoni ujya umufata agahita ataka. Uwo mudayimoni aramutigisa akazana ifuro, kandi n’iyo amaze kumugirira nabi ntahita amuvamo. 40 Ninginze abigishwa bawe ngo birukane uwo mudayimoni, ariko ntibabishobora.” 41 Yesu aravuga ati: “Bantu babi b’iki gihe b’abanyabyaha+ kandi mutizera, nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nzanira uwo muhungu wawe hano.”+ 42 Ariko uwo muhungu aje, na bwo uwo mudayimoni amutura hasi aramutigisa cyane. Yesu acyaha uwo mudayimoni, akiza uwo muhungu maze amusubiza papa we.
-