-
Matayo 19:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’Ubwami 12, mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+ 29 Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa papa we cyangwa mama we cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibiruta ibyo inshuro ijana kandi abone ubuzima bw’iteka.+
-