-
Luka 9:46-48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 Hanyuma batangira kujya impaka bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 47 Yesu amenya ibyo batekereza, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe, 48 arababwira ati: “Umuntu wese wakira abameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’Uwantumye.+ Uwicisha bugufi* kubarusha mwese ni we ukomeye.”+
-