-
Yohana 18:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota umuriro. Nuko baramubaza bati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Si ndi we.”+ 26 Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru wari mwene wabo wa wa muntu Petero yari yaciye ugutwi,+ aravuga ati: “Sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” 27 Ariko Petero yongera kubihakana. Ako kanya isake irabika.+
-