-
Matayo 26:69, 70Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.”
-
-
Mariko 14:69, 70Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
69 Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati: “Uyu na we ni umwe mu bigishwa be.” 70 Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwe mu bigishwa be. N’ikibigaragaza, uri Umunyagalilaya.”
-
-
Luka 22:58Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
58 Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati: “Nawe uri umwe mu bigishwa be.” Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we, sinifatanya na bo.”+
-