-
Mariko 14:66-72Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67 Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo. 69 Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati: “Uyu na we ni umwe mu bigishwa be.” 70 Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwe mu bigishwa be. N’ikibigaragaza, uri Umunyagalilaya.” 71 Ariko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” 72 Ako kanya isake ibika bwa kabiri.+ Petero ahita yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye agira ati: “Isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko ararira cyane.
-
-
Luka 22:54-62Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
54 Nuko baramufata baramujyana,+ bamwinjiza mu nzu y’umutambyi mukuru, ariko Petero arabakurikira, bakarenga ahinguka.+ 55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56 Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!” 58 Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati: “Nawe uri umwe mu bigishwa be.” Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we, sinifatanya na bo.”+ 59 Hashize nk’isaha haza undi muntu abyemeza akomeje ati: “Ni ukuri, uyu na we yari kumwe na bo, n’ikimenyimenyi ni Umunyagalilaya!” 60 Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we ibyo uvuga simbizi!” Nuko ako kanya atararangiza kuvuga, isake irabika. 61 Umwami arahindukira areba Petero, maze Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati: “Uyu munsi isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ 62 Nuko arasohoka maze ararira cyane.
-
-
Yohana 18:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Icyo gihe, Simoni Petero hamwe n’undi mwigishwa bakurikira Yesu.+ Uwo mwigishwa yari aziranye n’umutambyi mukuru. Nuko yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru, 16 ariko Petero we aguma hanze ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uziranye n’umutambyi mukuru arasohoka, avugana n’umurinzi w’irembo maze yinjiza Petero. 17 Hanyuma umuja warindaga irembo abwira Petero ati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu?” Aravuga ati: “Sindi we.”+
-