-
Matayo 26:69-75Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.” 71 Arasohoka, ageze mu marembo, undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu muntu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 72 Nanone arabihakana, kandi ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!” 73 Hashize akanya gato, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwigishwa wa Yesu. Ndetse n’ukuntu uvuga bigaragaza ko uri Umunyagalilaya.” 74 Nuko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” Ako kanya isake irabika. 75 Petero ahita yibuka amagambo Yesu yamubwiye agira ati: “Isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko arasohoka maze ararira cyane.
-
-
Mariko 14:66-72Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67 Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo. 69 Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati: “Uyu na we ni umwe mu bigishwa be.” 70 Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwe mu bigishwa be. N’ikibigaragaza, uri Umunyagalilaya.” 71 Ariko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” 72 Ako kanya isake ibika bwa kabiri.+ Petero ahita yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye agira ati: “Isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko ararira cyane.
-
-
Yohana 18:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota umuriro. Bari bacanye umuriro bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.
-