-
Matayo 26:69-75Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.” 71 Arasohoka, ageze mu marembo, undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu muntu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 72 Nanone arabihakana, kandi ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!” 73 Hashize akanya gato, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwigishwa wa Yesu. Ndetse n’ukuntu uvuga bigaragaza ko uri Umunyagalilaya.” 74 Nuko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” Ako kanya isake irabika. 75 Petero ahita yibuka amagambo Yesu yamubwiye agira ati: “Isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko arasohoka maze ararira cyane.
-
-
Luka 22:55-62Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56 Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!” 58 Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati: “Nawe uri umwe mu bigishwa be.” Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we, sinifatanya na bo.”+ 59 Hashize nk’isaha haza undi muntu abyemeza akomeje ati: “Ni ukuri, uyu na we yari kumwe na bo, n’ikimenyimenyi ni Umunyagalilaya!” 60 Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we ibyo uvuga simbizi!” Nuko ako kanya atararangiza kuvuga, isake irabika. 61 Umwami arahindukira areba Petero, maze Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati: “Uyu munsi isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ 62 Nuko arasohoka maze ararira cyane.
-