-
Matayo 26:69, 70Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.”
-
-
Mariko 14:66-68Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67 Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo.
-
-
Luka 22:55-57Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56 Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!”
-
-
Yohana 18:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota umuriro. Nuko baramubaza bati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Si ndi we.”+
-