ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 26:69, 70
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.”

  • Mariko 14:66-68
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 66 Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, maze umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza.+ 67 Abonye Petero yota umuriro aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” 68 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Uwo muntu simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Nuko arasohoka ajya ku marembo.

  • Luka 22:55-57
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ 56 Ariko umuja umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57 Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!”

  • Yohana 18:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota umuriro. Nuko baramubaza bati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Si ndi we.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze