-
Yesaya 53:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+
Nk’uko umwana w’intama uceceka iyo bari kuwogosha ubwoya,
Ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+
8 Yakuweho* bitewe no kugirirwa nabi no gucirwa urubanza rudakwiriye.
None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye?
Yakuwe mu gihugu cy’abazima.+
Ibyaha by’abantu banjye ni byo byatumye akubitwa kugeza apfuye.*+
-
-
1 Abakorinto 15:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Mu bintu bya mbere nabigishije, ari byo nanjye nigishijwe, ni uko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ibyo kandi bikaba bihuje n’Ibyanditswe.+
-