-
2 Abami 4:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Elisa yageraga muri urwo rugo, yasanze uwo mwana aryamye ku buriri bwe yapfuye.+ 33 Nuko arinjira akinga umuryango, atangira gusenga Yehova.+ 34 Hanyuma ajya ku buriri, aryama hejuru y’uwo mwana, ashyira umunwa we ku munwa w’uwo mwana, amaso ye ku maso y’uwo mwana, n’ibiganza bye ku biganza by’uwo mwana. Akomeza kumuryama hejuru maze umubiri w’uwo mwana utangira gushyuha.+
-
-
Abaheburayo 11:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Binyuze ku muzuko, abagore bahawe ababo bari bapfuye.+ Ariko hari n’abandi bababajwe urubozo kubera ko banze kureka ukwizera kwabo, nubwo byari gutuma barokoka. Ibyo babikoze kubera ko bifuzaga kuzagera ku muzuko mwiza kurushaho.
-