ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 14:19-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. 20 Bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo 12.+ 21 Abariye bari nk’abagabo 5.000, utabariyemo abagore n’abana.+

  • Mariko 6:39-44
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara mu byatsi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu 100, n’ay’abantu 50. 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+ 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo 5.000.

  • Luka 9:14-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Aho hari abagabo nk’ibihumbi bitanu. Ariko abwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu matsinda y’abantu 50.” 15 Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16 Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, arangije afata ayo mafi n’iyo migati abiha abigishwa be ngo babihe abantu. 17 Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze