-
Mariko 6:47-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Byari bimaze kuba nijoro kandi ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, ariko we yari wenyine ku musozi.+ 48 Nuko abonye ko bari gutwara ubwato bibagoye cyane kubera ko umuyaga wari ubaturutse imbere, aza abasanga. Icyo gihe bwendaga gucya.* Aza agenda hejuru y’inyanja, ariko asa n’ushaka kubacaho. 49 Bamubonye agenda hejuru y’inyanja baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko barasakuza cyane, 50 kuko bose bamubonye bakagira ubwoba bwinshi. Ariko ako kanya avugana na bo arababwira ati: “Nimuhumure ni njye! Ntimugire ubwoba.”+ 51 Yurira ubwato abasangamo maze umuyaga uratuza. Ibyo bituma batangara cyane,
-