ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 53:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Igihe yafatwaga nabi+ yemeye kubabazwa,+

      Ariko ntiyagira ijambo avuga.

      Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+

      Nk’uko umwana w’intama uceceka iyo bari kuwogosha ubwoya,

      Ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+

  • Yesaya 53:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize.

      Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+

      Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+

      Kandi azikorera amakosa yabo.+

  • 1 Abakorinto 15:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Mu bintu bya mbere nabigishije, ari byo nanjye nigishijwe, ni uko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ibyo kandi bikaba bihuje n’Ibyanditswe.+

  • Abaheburayo 9:13, 14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Amaraso y’ihene n’ay’ibimasa+ n’ivu ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye.+ 14 Ubwo rero, amaraso ya Kristo+ witanze akiha Imana atagira inenge ayobowe n’umwuka wera uhoraho iteka, yo azarushaho kutwezaho ibyaha,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho umurimo wera.+

  • 1 Petero 2:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+

  • 1 Yohana 3:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nanone muzi ko Yesu yaje kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha na kimwe yigeze akora.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze