-
Matayo 13:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho. Ubwo buhanuzi bugira buti: ‘muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+
-
-
Mariko 4:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko arababwira ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa ibanga ry’Imana+ ryerekeye Ubwami bw’Imana, ariko bo ibintu byose baba bumva ari nk’imigani gusa.+ 12 Mu by’ukuri barareba, ariko nta cyo babona. Barumva, ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu batagarukira Imana ngo bababarirwe.”+
-
-
Ibyakozwe 28:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora, kandi ntibangarukire ngo mbakize.”’+
-