-
Yesaya 6:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Na we arambwira ati: “Genda ubwire aba bantu uti:
‘Muzumva, mwongere mwumve,
Ariko ntimuzasobanukirwa;
Muzareba, mwongere murebe,
Ariko nta cyo muzamenya.’+
-
-
Matayo 13:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho. Ubwo buhanuzi bugira buti: ‘muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 15 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi, ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora kandi ntibangarukire ngo mbakize.’+
-