-
Matayo 13:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho. Ubwo buhanuzi bugira buti: ‘muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 15 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi, ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora kandi ntibangarukire ngo mbakize.’+
-
-
Ibyakozwe 28:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Kubera ko nta wabyumvaga kimwe n’undi, bahise bigendera. Pawulo na we aravuga ati:
“Umwuka wera wabivuze ukuri, ubwo wabwiraga ba sogokuruza banyu binyuze ku muhanuzi Yesaya. 26 Waravuze uti: ‘sanga abo bantu ubabwire uti: “muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 27 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora, kandi ntibangarukire ngo mbakize.”’+
-