-
Yesaya 6:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Na we arambwira ati: “Genda ubwire aba bantu uti:
‘Muzumva, mwongere mwumve,
Ariko ntimuzasobanukirwa;
Muzareba, mwongere murebe,
Ariko nta cyo muzamenya.’+
-
-
Mariko 4:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Mu by’ukuri barareba, ariko nta cyo babona. Barumva, ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu batagarukira Imana ngo bababarirwe.”+
-
-
Ibyakozwe 28:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Waravuze uti: ‘sanga abo bantu ubabwire uti: “muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 27 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora, kandi ntibangarukire ngo mbakize.”’+
-