-
Yesaya 6:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Na we arambwira ati: “Genda ubwire aba bantu uti:
‘Muzumva, mwongere mwumve,
Ariko ntimuzasobanukirwa;
Muzareba, mwongere murebe,
Ariko nta cyo muzamenya.’+
-
-
Matayo 13:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Arabasubiza ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa amabanga y’Imana+ arebana n’Ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.
-
-
Matayo 13:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Barareba ariko nta cyo babona. Barumva ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu iyo mbavugisha nkoresha imigani.+
-
-
Mariko 4:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko arababwira ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa ibanga ry’Imana+ ryerekeye Ubwami bw’Imana, ariko bo ibintu byose baba bumva ari nk’imigani gusa.+ 12 Mu by’ukuri barareba, ariko nta cyo babona. Barumva, ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu batagarukira Imana ngo bababarirwe.”+
-