-
1 Abakorinto 2:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ibyo binahuje n’uko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Ibintu Imana yateguriye abayikunda, nta muntu n’umwe wigeze abibona, nta wigeze abyumva kandi nta n’uwigeze abitekereza.”+ 10 Ni twe Imana yabihishuriye+ binyuze ku mwuka wayo,+ kuko umwuka wera ugenzura ibintu byose, ndetse n’ubwenge buhambaye bw’Imana.*+
-
-
Abakolosayi 1:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Iryo ni ryo banga ryera+ ryahishwe kuva kera cyane,+ kandi n’ababayeho kera bararihishwe. Ariko ubu ryahishuriwe abera.+ 27 Abo ni bo Imana yatoranyije ngo batangaze mu bihugu byose ibanga ryera rifite agaciro kenshi. Iryo banga ryera+ ni Kristo wunze ubumwe namwe, rikaba ari na ryo ribahesha ibyiringiro byo kuzahabwa icyubahiro muri kumwe na we.+
-