-
Luka 19:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Umwana w’umuntu yaje gushaka abayobye no kubakiza.”+
-
-
Yohana 12:47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Ariko umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayumvire, simucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi urubanza, ahubwo naje kubakiza.+
-
-
2 Abakorinto 5:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ariko ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga na yo binyuze kuri Kristo,+ maze ikaduha umurimo wo gufasha abandi kongera kuba incuti zayo.+ 19 Ni ukuvuga ko Imana yiyunze n’abantu b’iyi si binyuze kuri Kristo,+ ntiyakomeza kubona ko ari abanyabyaha,+ kandi ni twe yahaye ubutumwa bufasha abantu kongera kuba incuti zayo.+
-
-
1 Yohana 4:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nanone kandi, twiboneye n’amaso yacu ko Papa wo mu ijuru yohereje Umwana we ngo abe umukiza w’isi kandi ibyo turabihamya.+
-