ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 9:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa b’Umwami+ kandi agashaka cyane kubica, asanga umutambyi mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi* y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bayobotse Inzira y’Ukuri,*+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.

  • Ibyakozwe 22:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Natotezaga abo muri iyi Nzira y’Ukuri* nkanabica, ngafata abagabo n’abagore nkabashyira muri gereza,+

  • Ibyakozwe 26:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa.

  • Abagalatiya 1:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Mwumvise iby’imyifatire nahoranye nkiri mu idini ry’Abayahudi,+ mwumva ukuntu nakabyaga gutoteza abagize itorero ry’Imana kandi nkabakorera ibintu bibi byinshi.+

  • Abafilipi 3:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nakebwe ku munsi wa munani.+ Ndi Umwisirayeli ukomoka mu muryango wa Benyamini. Ndi Umuheburayo kandi nabyawe n’Abaheburayo.+ Nanone nari Umufarisayo+ kandi nakurikizaga amategeko ntaca ku ruhande. 6 Natotezaga abagize itorero nshyizeho umwete,+ nkagaragaza ko nkiranuka nshingiye ku mategeko kandi nkubahiriza ibivugwamo byose.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze