-
Ibyakozwe 8:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Sawuli atangira kugirira nabi abagize itorero, akinjira mu mazu ku ngufu, ava muri imwe ajya mu yindi, agatwara abagabo n’abagore akabatanga ngo babafunge.+
-
-
Ibyakozwe 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa b’Umwami+ kandi agashaka cyane kubica, asanga umutambyi mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi* y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bayobotse Inzira y’Ukuri,*+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.
-
-
Ibyakozwe 26:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Njye natekerezaga ko rwose ngomba kurwanya cyane Yesu w’i Nazareti. 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi* yose nkabahatira kureka ibyo bizera, kandi kubera ko nari mbarakariye cyane, byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi.
-