ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 20:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 None dore umwuka urampatira kujya i Yerusalemu, nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo. 23 Muri buri mujyi ngezemo umwuka wera ukomeza kunyemeza ko nzafungwa kandi ngahura n’imibabaro.+

  • Ibyakozwe 21:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko aza aho turi, maze afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati: “Umwuka wera uravuze ngo: ‘uku ni ko nyiri uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu+ bakamuha abanyamahanga.’”+

  • 2 Abakorinto 11:23-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Ese ni abakozi ba Kristo? Ndasubiza nk’umusazi. Mbarusha kuba umukozi wa Kristo. Mbarusha gukorana umwete imirimo myinshi,+ mbarusha kuba muri za gereza kenshi,+ nagiye nkubitwa birenze urugero, kandi inshuro nyinshi mba mpanganye n’urupfu.+ 24 Inshuro eshanu Abayahudi bankubise inkoni 39.+ 25 Inshuro eshatu nakubiswe inkoni,+ igihe kimwe natewe amabuye,+ inshuro eshatu ubwato bwamenekeyeho.+ Hari ubwo naraye mu nyanja hagati, kandi bukeye ndahirirwa. 26 Nabaga ndi mu ngendo kenshi, ndi mu kaga gatewe n’imigezi, ndi mu kaga gatewe n’abajura, ndi mu kaga gatewe na bene wacu b’Abayahudi,+ ndi no mu kaga gatewe n’abatari Abayahudi.+ Nahuriye n’ibibazo mu mujyi,+ mpurira n’ibibazo mu butayu, ndetse no mu nyanja. Nanone nahuraga n’ibibazo bitewe n’abavandimwe b’ibinyoma. 27 Nakoranaga umwete kandi nkora akazi kavunanye. Ni kenshi nararaga ntasinziriye,+ mfite inzara n’inyota,+ inshuro nyinshi ntagira icyo ndya,+ nicwa n’imbeho kandi ntafite icyo nambara.*

      28 Uretse n’ibyo kandi, hari n’ibimbuza amahoro buri munsi, ni ukuvuga guhangayikira amatorero yose.+

  • Abakolosayi 1:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Ubu ndishimye nubwo mpura n’imibabaro ku bw’inyungu zanyu.+ Mbona ko imibabaro mpura na yo izakomeza, bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo. Imibabaro ingeraho izagirira akamaro itorero,+ ari ryo rigereranywa n’umubiri wa Kristo.+

  • 2 Timoteyo 1:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi neza Imana nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko izakomeza kurinda ibyo nayihaye kugeza ku munsi w’urubanza.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze