4 Ahubwo mu byo dukora byose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.+ Twihanganira ibigeragezo byinshi, ibibazo bitandukanye, ubukene, ingorane,+ 5 gukubitwa, gufungwa,+ ibitero by’abagizi ba nabi, tugakoreshwa imirimo ivunanye cyane, tukarara tudasinziriye, kandi tudafite icyo kurya.+