-
Gutegeka kwa Kabiri 16:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Muzabare ibyumweru birindwi, mubibare muhereye ku munsi muzatangiriraho gusarura imyaka iri mu mirima yanyu.+ 10 Hanyuma muzizihirize Yehova Imana yanyu Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ muzane amaturo yanyu atangwa ku bushake mukurikije uko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.+ 11 Muzajye mwishimira imbere ya Yehova Imana yanyu, yaba mwe, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi bari mu mijyi yanyu, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+
-