-
Matayo 20:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nyuma yaho umugore wa Zebedayo+ aramwegera ari kumwe n’abahungu be babiri, aramwunamira kugira ngo agire icyo amusaba.+ 21 Yesu aramubaza ati: “Urifuza iki?” Undi aramubwira ati: “Tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu Bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+ 22 Yesu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Ese mwashobora kunywera ku gikombe* ngiye kunyweraho?”+ Baramusubiza bati: “Twabishobora.” 23 Na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho namwe muzakinyweraho,+ ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Papa wo mu ijuru yabiteguriye.”+
-
-
Luka 11:49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
49 Ni na yo mpamvu Imana ikoresheje ubwenge bwayo, yavuze iti: ‘nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, ariko bamwe muri bo bazabica abandi babatoteze,
-