-
Matayo 26:59, 60Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica.+ 60 Ariko nubwo haje abatangabuhamya benshi bo kumushinja ibinyoma,+ nta kirego na kimwe cyamufashe. Nyuma yaho haje abandi bagabo babiri
-
-
Luka 23:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Hanyuma Pilato ahamagara abakuru b’abatambyi, abayobozi n’abaturage, baraterana. 14 Maze arababwira ati: “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko ashishikariza abantu kwivumbagatanya, none dore namubarije imbere yanyu ariko nsanga ibirego mumurega nta shingiro bifite.+ 15 Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho kuko yamutugaruriye. Nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.
-
-
Yohana 19:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati: “Dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.”+
-