-
Ibyakozwe 18:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya agera muri Efeso. Yari umugabo uzi kuvuga, akaba n’umuhanga mu Byanditswe.
-
-
Ibyakozwe 18:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Uwo mugabo atangira kwigisha mu isinagogi afite ubutwari. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira ibyerekeye Imana, kugira ngo arusheho kubimenya neza.
-
-
1 Abakorinto 16:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Abo mu matorero yo muri Aziya barabasuhuza. Akwila na Purisikila hamwe n’abagize itorero bateranira mu nzu yabo,+ na bo barabasuhuza. Baboherereje intashyo za kivandimwe babikuye ku mutima.
-