12 Dore icyo nshaka kuvuga: Buri wese muri mwe aba ari kuvuga ati: “Ndi uwa Pawulo.” Undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo.”+ Naho undi akavuga ati: “Njye ndi uwa Kefa.”* Undi na we akavuga ati: “Njye ndi uwa Kristo.”
5 None se Apolo ni nde? Cyangwa se Pawulo ni nde? Ese hari ikindi turi cyo, uretse gusa kuba turi abakozi+ bakoreshejwe kugira ngo mwizere? Ibyo twakoze ni ibyo Umwami yadusabye gukora. 6 Narateye+ Apolo aruhira,+ ariko Imana ni yo yakomeje gukuza.