-
Ibyakozwe 18:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya agera muri Efeso. Yari umugabo uzi kuvuga, akaba n’umuhanga mu Byanditswe.
-
-
1 Abakorinto 3:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ese iyo umwe avuga ati: “Ndi uwa Pawulo,” undi akavuga ati: “Ndi uwa Apolo,”+ ubwo ntimuba muri kwitwara nk’abantu b’iyi si?
5 None se Apolo ni nde? Cyangwa se Pawulo ni nde? Ese hari ikindi turi cyo, uretse gusa kuba turi abakozi+ bakoreshejwe kugira ngo mwizere? Ibyo twakoze ni ibyo Umwami yadusabye gukora.
-
-
1 Abakorinto 3:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ubwo rero, ntimugashimagize abantu bitewe n’ibyo bashobora gukora, kuko Imana ari yo yabahaye ibintu byose mufite. 22 Yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa*+ cyangwa isi cyangwa ubuzima cyangwa urupfu cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu. 23 Namwe muri aba Kristo,+ Kristo na we ni uw’Imana.
-