2 Igihe bakoreraga Yehova* ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+
5 Binyuze kuri we Imana yatugaragarije ineza ihebuje.* Yesu yantoranyirije kuba intumwa,+ kugira ngo mfashe abantu bo mu bihugu byose+ bagire ukwizera, bumvire kandi bubahe izina rye.