-
Ibyakozwe 28:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Icyakora hashize iminsi itatu, ateranya Abayahudi b’abanyacyubahiro. Bamaze guterana arababwira ati: “Bavandi, nubwo nta kosa nakoreye aba bantu cyangwa ngo ngire icyo nkora kinyuranyije n’imigenzo ya ba sogokuruza,+ i Yerusalemu bampaye Abaroma bangira imfungwa.+ 18 Bamaze kugenzura ibyanjye+ bashaka kundekura, kuko nta mpamvu babonye yo kunyica.+ 19 Ariko kubera ko Abayahudi bakomeje gusakuza babirwanya, byabaye ngombwa ko njuririra* Kayisari,+ ariko bidatewe n’uko hari icyo mbarega.
-