11 Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize.
Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+
Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+
Kandi azikorera amakosa yabo.+
12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,
Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,
Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+
Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+
Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+
Kandi apfira abanyabyaha.+