-
2 Abakorinto 8:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 None rero bavandimwe, turashaka kubamenyesha ibihereranye n’ineza ihebuje* Imana yagaragarije amatorero y’i Makedoniya.+ 2 Bahuye n’ibigeragezo bikomeye hamwe n’imibabaro. Nyamara ibyishimo byabo byinshi byatumye batanga batizigamye nubwo bari bafite ubukene bukabije. 3 Dukurikije ubushobozi bari bafite,+ ndahamya ko ibyo bakoze byari birenze ubushobozi bwabo.+ 4 Bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga, kandi bagire uruhare muri uwo murimo wo gufasha abigishwa ba Kristo.*+
-
-
2 Abakorinto 9:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nzi neza ko mushaka gufasha. Ni na yo mpamvu mbavuga neza mu Bakristo b’i Makedoniya. Navuze ko mwebwe Abakristo bo muri Akaya* mumaze umwaka wose mwifuza kugira icyo mutanga. Kuba mwaragize umwete wo gutanga, ni byo byatumye abenshi mu Bakristo b’i Makedoniya na bo bifuza kugira icyo batanga.
-