-
Abaroma 15:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Abavandimwe b’i Makedoniya n’abo muri Akaya, bishimiye gutanga imfashanyo zo guha abavandimwe b’i Yerusalemu bakennye.+ 27 Mu by’ukuri, abo bavandimwe babikoze babyishimiye kubera ko bumvaga ari nkaho babafitiye ideni. Abavandimwe b’i Yerusalemu ni bo bari barababwiye ibyerekeye Imana. Ubwo rero, abo bavandimwe na bo bumvaga bagomba gufasha abo bavandimwe b’i Yerusalemu bakoresheje ubutunzi bwabo.+
-
-
2 Abakorinto 8:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ahubwo nshaka ko habaho kunganirana, kugira ngo ibisagutse ku byo mufite byunganire iby’abandi, na bo ibyo bazasagura bizunganire ibyanyu, bityo habeho kuringaniza.
-