-
Ibyakozwe 12:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Petero arindirwa muri gereza, ariko abagize itorero bakomezaga gusenga bashyizeho umwete, bamusabira ku Mana.+
-
-
Abaroma 15:30-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 None rero bavandimwe, ndabinginga binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku rukundo ruturuka ku mwuka wera, ngo mufatanye nanjye gusenga mushyizeho umwete munsabira ku Mana.+ 31 Munsengere kugira ngo nzarokoke+ abantu batizera Yesu bari i Yudaya, kandi imfashanyo nshyiriye abagaragu b’Imana bari i Yerusalemu zizakirwe neza.+ 32 Imana nibishaka nzaza iwanyu mfite ibyishimo byinshi kandi duterane inkunga.
-