-
Ibyakozwe 21:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Bamaze kubyumva basingiza Imana, baramubwira bati: “Muvandi, rwose urabona ko hari Abayahudi babarirwa mu bihumbi bizera, kandi bose bakaba bakurikiza Amategeko* babyitondeye.+ 21 Ariko hari impuha bumvise zivuga ko wigisha Abayahudi bose bo mu mahanga ubuhakanyi* bwo kudakurikiza Amategeko ya Mose, ukababwira ko batagomba gukeba* abana babo kandi ntibakore imigenzo* bakurikizaga kuva kera.+
-