9 None se ubwo mwamenye Imana, kandi na yo ikaba yarabamenye, bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mugakurikiza ibintu bidafite akamaro+ byo muri iyi si kandi mugashaka kongera kuba abagaragu babyo?+ 10 Mutekereza ko hari iminsi, amezi,+ ibihe n’imyaka byihariye kandi murabyizihiza.