25 Nabaye umukozi w’iryo torero kubera ko Imana yampaye iyo nshingano+ ku bw’inyungu zanyu. Ni yo mpamvu nkora uko nshoboye kose nkabwiriza ijambo ry’Imana. 26 Iryo ni ryo banga ryera+ ryahishwe kuva kera cyane,+ kandi n’ababayeho kera bararihishwe. Ariko ubu ryahishuriwe abera.+