-
Ibyakozwe 24:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko guverineri akora ikimenyetso n’umutwe yereka Pawulo ko ashobora kuvuga. Pawulo arasubiza ati:
“Kubera ko nzi neza ko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’iki gihugu, niteguye kwiregura.+
-
-
Ibyakozwe 25:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Pawulo arasubiza ati: “Mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari. Ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi, nk’uko nawe ubyibonera. 11 Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba ibirego bandega nta shingiro bifite, nta wufite uburenganzira bwo kuntanga, ngo akunde abashimishe. Njuririye* Kayisari!”+ 12 Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be arasubiza ati: “Ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.”
-