ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 16:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere ya rido,+ ari na ho hari isanduku* irimo amategeko, kugira ngo adapfa.+ Kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’iyo sanduku.+

  • Abalewi 16:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Azafate ibikoresho byo kurahuza+ amakara byuzuye amakara yaka akuye ku muriro wo ku gicaniro*+ kiri imbere ya Yehova, afate n’umubavu usekuye neza wuzuye amashyi,+ abizane Ahera Cyane, imbere ya rido.+

  • Abaheburayo 9:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Ariko umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga mu cyumba cya kabiri inshuro imwe mu mwaka,+ akinjira afite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu+ bakoze bitewe no kudasobanukirwa.

  • Abaheburayo 10:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20 Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze