-
Abalewi 23:37, 38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 “‘Iyo ni yo minsi mikuru+ ya Yehova mugomba gutangaza ko ari iminsi mugomba guhura kugira ngo musenge.+ Iyo minsi ni yo itangwaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ giturwa Yehova. Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro gituranwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo ya divayi+ hakurikijwe gahunda ya buri munsi. 38 Ibyo byiyongera ku byo mutura ku masabato+ mwizihiriza Yehova no ku mpano zanyu,+ no ku maturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana,+ no ku maturo yose atangwa ku bushake+ muzajya mutura Yehova.
-