ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 29:39
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 39 “‘Ibyo ni byo bitambo muzatambira Yehova ku minsi mikuru yanyu,+ byiyongera ku bitambo byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana+ no ku maturo atangwa ku bushake,+ maze bibabere ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ amaturo y’ibinyampeke,+ amaturo ya divayi+ n’ibitambo bisangirwa.’”*+

  • Gutegeka kwa Kabiri 12:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 29:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Abantu bose barishima cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, ni ukuvuga amaturo batanze babikuye ku mutima.+ Umwami Dawidi na we arishima cyane.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 35:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Abatware be na bo batanze impano z’ibitambo bitangwa ku bushake zihabwa abaturage, abatambyi n’Abalewi. Hilukiya,+ Zekariya na Yehiyeli bari abayobozi b’inzu y’Imana y’ukuri, bahaye abatambyi ibitambo bya Pasika 2.600 n’inka 300.

  • Ezira 2:68
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 68 Igihe bamwe mu batware b’imiryango bageraga ku nzu ya Yehova i Yerusalemu, batanze impano+ zari zigenewe inzu y’Imana y’ukuri kugira ngo yongere kubakwa* aho yahoze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze