-
Abalewi 9:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Mose abwira Aroni ati: “Jya ku gicaniro witambire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro kugira ngo wowe n’abo mu muryango wawe mubabarirwe ibyaha.+ Mutangire n’abantu igitambo+ kugira ngo bababarirwe ibyaha*+ nk’uko Yehova yabitegetse.”
8 Aroni ahita yegera igicaniro abaga cya kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.+ 9 Hanyuma abahungu ba Aroni bamuzanira amaraso yacyo,+ ayakozamo urutoki ayashyira ku mahembe y’igicaniro, asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse.+
-