-
Matayo 19:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’Ubwami 12, mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
-
-
Luka 22:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Icyakora, ni mwe mwagumanye nanjye+ mu bigeragezo nahuye na byo,+ 29 kandi ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami, nk’uko na Papa wo mu ijuru yagiranye nanjye isezerano,+ 30 kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu Bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’Ubwami+ mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
-
-
Ibyahishuwe 2:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Umuntu wese utsinda isi kandi agakomeza kumvira ibyo nategetse kugeza ku iherezo, nzamuha ububasha bwo gutegeka ibihugu,+
-