-
Matayo 10:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Amazina y’izo ntumwa 12 ni aya:+ Simoni witwa Petero+ na Andereya+ umuvandimwe we, hakaba Yakobo umuhungu wa Zebedayo na Yohana+ umuvandimwe we, 3 Filipo na Barutolomayo,+ Tomasi+ na Matayo+ wari umusoresha, Yakobo umuhungu wa Alufayo na Tadeyo, 4 Simoni w’umunyamwete* na Yuda Isikariyota waje kugambanira Yesu.+
-
-
Luka 6:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ariko bukeye ahamagara abigishwa be baza aho ari, abatoranyamo 12 abita intumwa.+ 14 Abo ni Simoni, uwo nanone yise Petero, umuvandimwe we Andereya, Yakobo na Yohana, Filipo+ na Barutolomayo, 15 Matayo na Tomasi,+ Yakobo umuhungu wa Alufayo, Simoni witwaga “umunyamwete,” 16 Yuda umuhungu wa Yakobo hamwe na Yuda Isikariyota waje kuba umugambanyi.
-